
ABAHANZI
AMAKURU MASHYA
ANDI MAKURU
UMUCO N'AMATEKA
INTERNATIONAL NEWS
INKURU NYAMUKURU
IBIRORI N'IBITARAMO
Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo shya yitwa Ni nziza mu byishimo byo kwibaruka imfura
Jado Sinza na Esther bashyize hanze indirimbo nshya bise Ninziza ,Mu gihe umuryango w’umuramyi Jado Sinza n’umugore we Esther ukiri mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo, aba bombi bashyize hanze indirimbo nshya bise Ninziza. Ni indirimbo yuzuyemo ubutumwa bw’ishimwe no gushimira Imana ku rukundo n’imigisha yabahaye muri iki gihe cyihariye mu buzima bwabo.Jado Sinza na […]
Abantu Ibihumbi Bakiriye Yesu mu Materaniro yabereye ku Mucanga i Mallorca
I Mallorca muri Spain, ahazwi cyane nk’ahantu h’imyidagaduro n’ibirori bikabije, habereye igikorwa cy’ivugabutumwa cyatangaje benshi. Mu gace ka Platja de Palma kazwi nka Ballermann Party Zone, amateraniro yo ku mucanga yateguwe n’umuryango w’abakirisitu Reach Mallorca yahuruje imbaga, abantu ibihumbi bafata icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.n’ inkuru dukesha CBN News. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abarenga […]
WCQ2026: Muri iki gitondo Amavubi yerekeje muri Nigeria
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, biteganjijwe ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi” yagombaga guhaguruka saa mbili na 55 i Kigali yerekeza muri Nigeria aho igiye kuhakinira umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 mbere yo gusura Zimbabwe muri Afurika y’Epfo. Ni imikino ibiri y’umunsi wa karindwi n’uwa munani muri iyi mikino, aho Amavubi […]
Hatangajwe itsinzi ya Dorcas kamikazi ubarizwa mu tsinda ryitwa “Vestine and Dorcas”
Dorcas wo muri Vestine & Dorcas Yasoje Amasomo Yisumbuye Anatsinda Neza, Umuramyi Kamikazi Dorcas umwe mu bagize itsinda rya Vestine & Dorcas yasoje amasomo yisumbuye muri uyu mwaka ndetse byatangajwe ko yatsinze neza mu bizamini bya Leta. Ni intambwe ikomeye yerekana ko ari umunyempano utagarukira gusa mu muziki, ahubwo anakora cyane kugira ngo agere ku […]
UN yatangaje ko abantu 800 aribo bamaze guhitanwa n’umutingito wibasiye Afghanistan
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubutabazi ryatangaje ko Abantu 800 aribo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’umutingito wibasiye Afghanistan mu rukurerera rwo ku wa Mbere tariki 01 Nzeri 2025.Uyu mutingito wari ku gipimo 6.0 wibasiye igice cy’Uburasirazuba bw’iki gihugu wangije inyubako, ufunga imihanda ndetse abantu 1,800 bamaze kubarurwa ko bakomerekeye muri uyu mutingito mu gihe ibikorwa by’ubutabazi […]
Abantu 1000 bahitanywe n’inkangu muri Sudan
Abantu basaga 1000 baburiye ubuzima mu nkangu zibasiye Sudan mu gice cy’ Uburengerazuba mu Ntara ya Darfur.Amakuru dukesha BBC, avuga ko nk’uko byatangajwe n’Umutwe uharanira Amahoro no Kwibohora muri Darfur “Sudan Liberation Movement (SLM)”, imvura nyinshi yaguye ku Cyumweru tariki 31 Kanama 2025 niyo yabaye intandaro y’izo nkangu.SLM iri gusaba ubufasha mu Muryango w’Abibumbye, Imiryango […]
Galed Choir ibinyujije mu nganzo yasabye abantu kubana mu mahoro no kwihangana
Galed Choir ikorera umurimo muri ADPER Nyakabanda-Kicukiro, yashyize hanze indirimbo nshya “Amasambu” ikubiyemo ubutumwa busaba abantu kwihangana no kubana mu mahoro. Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Galed Choir, rikorera muri ADPER Nyakabanda – Kicukiro, ryashyize hanze indirimbo nshya ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwo kubaho mu mahoro no kwihanganira ibigeragezo byo kuri iyi si. Iyo ndirimbo ifite amagambo y’ihumure, yibutsa abantu ko iby’isi byose ari iby’igihe gito, ariko abihanganye bakabana mu rukundo no mu […]
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 9 kuri 10 batsinze ibizamini bya Leta, itangaza n’uturere twitwaye neza kurusha utundi.
Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye by’umwaka w’amashuri wa 2024-2025, bigaragaza ko abanyeshuri barenga 8 mu 10 babikoze babashije gutsinda. Ibi bisobanuye ko urwego rw’ubumenyi rwiyongereye cyane, cyane cyane mu mashami ya Tekiniki n’Imyuga byatsindiwe ku kigero gihanitse cya 98%. Ku wa Mbere, tariki ya 1 Nzeri 2025, nibwo […]
Nyuma y’imyaka 20 mu ndirimbo zo kuramya Imana, Tonzi yungutse indi ntsinzi ikomeye
Nyuma y’imyaka 20 amaze akorera Imana mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza, umuhanzikazi Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi, yongeye kwandika amateka mashya mu buzima bwe. Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, yaherewe i Kigali impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master’s) muri Theologiya, yakuye muri Gate Breakers University ifite icyicaro i Kampala […]
Bayern Munich iri mu nzira zo kwinjiza rutahizamu mushya
Ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage iri mu nzira za nyuma zo gusoza amasezerano yo kugura rutahizamu Nicolas Jackson avuye muri Chelsea, mu buryo bw’intizanyo ariko irimo ihame ryo kumugura burundu. Amakuru dukesha Nizaar Kinsela wa BBC avuga ko Bayern yari yamaze kumvikana na Chelsea ku kuyitiza uyu munya- Senegal ikazishyura miliyoni 15 z’ama-euro, […]